Interscolaire: Umukino uhuza ikigo cy'amashuri cya APADE LYCEE DE KICUKIRO na GS GATENGA Kuri Stade ya IPRC Kigali umukino warangiye aribitego 5 bya APADE kuri 2 bya GS GATENGA

 



Ni kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gashyantare aho ikipe y'ikigo cy' APADE icakirana n'ikipe y'ikigo cya GS GATENGA kuri Stade ya IPRC Kigali saa tanu n'igice 11h30 ;u irushanwa ry'ibigo byamashuri, uyu mukino kimwe n'indi yose muzajya muyikurikirana kuri Youtube channel ya YOUTH TALENTS NATION.


Umupira watangiye ahagana saa cyenda aho imvura yari yaguye ari nyinshi maze amakiye yombi APADE na GS GATENGA yari yahageze saa Tanu zuzuye bagategereza Umusifuzi w'umukino ndetse na Commisaire w'irushanwa bagaheba, muri uyu mukino hagaragayemo amakarita 2 y'umuhondo ndetse n'ikarita imwe y'umutuku kuru hande rwa GS GATENGA naho kuruhande rwa APADE babonye ikarita 1 y'umuhondo.
Aha ikibuga cyari cyuzuyemo amazi menshi kuko wasangaga umupira utagera kure bitewe nayo mazi, abafana kumakipe yombi bari bitabiriye aho batatinye nimvura yari yanze gucisha make, maze bakomeza gushyigikira amakipe yabo.


Twagerageje kwegera Comissaire w'imikino  Aloys atubwira ko bigaragara ko mumashuri yisumbuye dufite abana bafite impano yo gukina umupira w'amaguru, agaruka kumbogamizi z'ikibuga ariko asoza avugako abana nubwo bagowe n'ikibuga we yabonye ko hari abashobora gutoranwa bagahindura byinshi mumupira w'amaguru mu Rwanda. Yakomeje asobanura ko amakipe yose azahura nyuma bakabara amanota, akomeza avuga ko ubu bakiri kurwego rw'umurenge.




Twegereye kandi MUKUNZI Francois umuyobozi uhagarariye siporo mukigo cya APADE atubwira ko uyu mukino bari barawiteguye bihagije ariko ngo nubwo banashije kwegukana amanota atatu uyu munsi ngo hari byinshi bagomba gukosora.



Twegereye kandi NSHIMIYIMANA Smuel umuyobozi waje uhagarariye ikipe ya GS GATENGA adusobanurira nanone uko umukino watangiye basuzuma abakinyi ko bose bahari bareba nimero bambaye avuga ko kandi aboneyeho umwanya wo gushima ikipe bakinnye nayo ngo yagaragaraga ko ari ikipe imaze igihe yitoza, ngo naho ikipe ya GS GATENGA ngo ntagihe babonye cyo guhuza umukino ngo kubera ko baba baturuka ahantu hatandukanye. Asoza asaba ko hakongerwa imbaraga mugushaka ibibuga kubigo by'Amashuri kugira ngo Siporo ndetse n' impano y'umupira w'Amaguru igere ku rwego rushimishije.

Post a Comment

2 Comments